Activity #1

E.Sc.Musanze-N.D. de l’Etoile

P.O.Box : 92 Ruhengeri

Phone : 250788643839

E-mail : escnotredame@yahoo.com

Web : www.escnotredame.com

E.Sc.Musanze Alumni.

 

RAPORO N’IBITEKEREZO BYAVUYE MU NAMA Y’ABIZE MU ISHULI RY’UBUMENYI RYA MUSANZE (E.Sc.MUSANZE) YATERANYE KUWA 12/11/2017 MURI GAHUNDA YO GUSHIRAHO IHURIRO (ALUMNI)

Tariki ya 12/11/2017, nibwo abize mu ishuli ry’Ubumenyi rya Musanze mu myaka itandukanye (Promotion), twaturutse impande zose zigihugu cy’Urwanda, duhurira mu ishuli twarerewemo. Nyuma yo gutambagizwa urugo twarerewemo, tukerekwa ibyahindutse kuva aho tuhaviriye byaratunejeje cyane.

Twakiriwe muri Salle y’ishuli, Padiri aradusengera, haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu ndetse nindirimbi y’ikigo, twerekwa Abarimu batandukanye batureze. Bafatanije na  barumuna bacu bacyiga muri E.Sc.Musanze n’ubuyobozi baduha ikaze.

Nyuma yo guhabwa ikaze na Padiri MBONIMPA Jean Claude  Umuyobozi w’ishuli,  habayeho kwibwirana no kuvuga ibyiciro bitandukanye twarangijemo nokuvuga ibyo dukora ubu. (Current occupation).

Yaba abarerewe mu ishuli ry’ubumenyi rya Musanze, Abarimu batureze, Ubuyobozi bw’ikigo na Barumuna bacu ,twese twanejejwe nintambwe nziza abarerewe mu ishuli ry’Ubumenyi rya Musanze tugezeho mu buzima bwa buri munsi. Twashimiye Imana cyane ,tunashimira abarezi badufashije mwurwo rugendo rutari rwoshye. Tunabizeza kutazabatenguha.

Nyuma umwe mu barerewe mu E.Sc.Musanze KANEZA Jean Luc , ahagarariye abanyeshuri bize muri promotion ya 2000-2003, yafashe ijambo, adusangiza igitekerezo bagize we nabagenzi be barerewe muri E.Sc.Musanze.

Ati twebwe dusanzwe dufite ihuriro nuburyo duhura tugapanga gahunda yo kugaruka gusura ishuli rya tureze. Dufite intego yo kumenya uko ritera imbere , icyo twarifasha no gukomeza indangagaciro yo gushima. Ati twigeze dutegura igihembo twageneye umwarimu twahurijeho amajwi mubatureze (Damian). Uko guhura kwacu kwatumye tugira igitekerezo cyagutse cyo kuba twasaba Ubuyobozi bw’ishuli gutumaho abarerewe muri E.Sc.Musanze bose, tukabaha igitekerezo twagize cyo gushiraho ihuriro ( ALUMNI) ry ‘abize mu ishuli ry’Ubumenyi rya Musanze kuva ryashingwa. Bitsyo tugakomeza umurunga wubumwe nkabana babanyarwanda barezwe neza bikanadutera kurushaho guteza imbere ishuli uko dushoboye dufatanije n’ubuyobozi bw’ishuli.

Nyuma y’ijambo n’ubuhamya bya KANEZA Jean Luc, bamwe muri twe batanze ibitekerezo bitandukanye :

  1. Twanejejwe nibyo abize muri promotion ya 2000-2003 bakoze, tunashima igitekerezo bagize cyo gushiraho ihuriro duhuriyemo twese.
  2. Twarabishigikiye ,twumva ko ihuriro aringombwa ( Alumni)
  3. Gushiraho Komite ya coordination yajya yigirahamwe ibikwiriye gukorwa,igihe cyo kubikora n’uburyo bwo kubikora.
  4. Gufungura umurongo ( Window) muri website y’ishuli kuburyo ariho hajya haca gahunda zose z’ihuriro no kwiyandikisha kugirango abize ku Musanze bose bamenywe muriryo huriro. Kuko aribwo buryo bwakwihutisha ubutumwa k’ubantu bose bize ku Musanze mu myaka itandukanye. Kuricyi gitekerezo F.Regis DUSENGIMANA ,yemeye gufungura uwo murongo kuri website y’Ishuli.
  5. Abize bimwe cyangwa bakora bimwe bajya bishirahamwe bagahuza ubumenyi mu rwego rwo guteza imbere ishuli.
  6. Gushiraho uhagarariye buri Promotion murwego rwa communication
  7. Hifujwe ko abagize komite ya coordination bazategura irindi huriro ryaguye ryo kwongera kwigira hamwe no guha umurongo ihuriro ( Alumni) ryacu.
  8. Hifujwe ko Komite yategura uburyo hatagwa ubwitange (Contribution) bwo gutegura ihuriro ryaguye.

 

ABASHIZWEHO BAGIZE KOMITE KANDI BAHAGARARIYE AMAPROMOTIONS.

No AMAZINA PROMOTION ICYO ASHINZWE TELEFONE EMAIL
1 HARERIMANA

Ignace

Before 1994 Coordinator 0788592699 ignace.titan@gmail.com
2 KANEZA

Jean Luc

2000-2003 V/Coordinator 0788802542 KANJEALU@yahoo.fr
3 DUSENGIMANA F.

Régis

2005-2007 IT in charge of website 0783460627 faduregis@gmail.com
4 HABIYAREMYE Modeste 2003-2009 Secrétaire 0783581021 modestehabiyaremye@gmail.com
5 DUKUZUMUREMYI Honorée 1987-1993 Guhuza abize muri promotion ye 0788830160 dhunoree2@gmail.com
6 UWAMAHORO Solange 2000-2003 Guhuza abize muri promotion ye 0788766337 usoso3@yahoo.fr
7 SEBAHIRE

Félicien

2002-2008 Guhuza abize muri promotion ye 0783842799 feliba01@gmail.com
8 Dr MUMUKUNDE Chance 2007-2009 Guhuza abize muri promotion ye 0785472775 mmukunde2011@yahoo.fr
9 MUHORAKEYE

Marie Cécile

2008-2010 Guhuza abize muri promotion ye +972559579144 mcecile2020@gmail.com
10 IMBABAZI

Dominic Xavio

2006-2011 Guhuza abize muri promotion ye 0788674087 idish@ymail.com

Nyuma y’inama aba bagize komite barahuye bahana contacts banemeza gukora whatsup group yabo nka komite murwego rwo kurushaho kungurana ibitekerezo mugihe bategereje ko Regis arangiza gufungura urubuga rwaguye kuri website y’ishuli. Ahazajya hanyuzwa gahunda zose zingezi zirebana nihuriro.

 

Nyuma yiyi nama kandi hakinywe imikino itandukanye ( Volley ball and Basketball ) hagati yacu nkabarerewe mu ishuli rya Musanze n’abanyeshuri bakirirererwamo.

Imikino irangiye habaye ubusabane hagati yabashitsi,abarezi,abayobozi b’ishuli n’abanyeshuli muri Star garden y’ishuli.

 

Ibirori byasojwe n’umuyobozi w’urugo rwa Musanze  Padiri MBONOMPA Jean     Claude,asozesha isengesho anashimira abitabiriye ubutumire anabasabira umugisha.

 

Bikorewe i Musanze kuwa 13/11/2017 n’Umwanditsi w’inama

 

HABIYAREMYE Modeste.